Ahabanza / Amazi / Andi Makuru

Gusaba uruhushya rwo gucunga ibikorwa remezo byo gutanga amazi(Sisitemu y'amazi akomeye)

Gusaba uruhushya rwo gucunga ibikorwa remezo byo gutanga amazi
Igihe uruhushya rumara
Birahinduka
Igihe ubusabe bumara
30
Mu Minsi 30
Renewable
Yego
License Type
License
1
Ibyangombwa bikenewe ku busabe bwawe
Gusaba bwa mbere
  • Garagaza ibiranga ikinyabiziga (carte jaunes) birimo nibura imodoka imwe(1) n'amapikipiki abiri(2) byanditswe kuri sosiyete
  • Garagaza urutonde rw'ibikoresho by'abakozi byifashishwa mu kwirinda impanuka
  • Impapuro z'ubwishingizi/ubwisungane mu kwivuza z'abakozi ukoresha
  • Tanga amakuru mu rwego rwa tekinike ku masoko, Inganda zitunganya amazi, ibigega, imiyoboro n'imbaraga zikoreshwa mu kohereza amazi(Pompes)
  • Erekana igishushanyo mbonera kigaragaza imiterere y'uruganda rutunganya amazi ndetse n'aho imiyoboro y'amazi ica
  • Erekana ku mugereka uburyo isuzuma ry'amazi riteye harimo: laboratwari, ibikoresho, ikoranabuhanga n'abakozi babihugukiwe
  • Erekana ku mugereka uburyo isuzuma ry'amazi riteye harimo: Uburyo na tekinike mukoresha mu gufata eshantiyo
  • Erekana ku mugereka uburyo isuzuma ry'amazi riteye harimo: Ubwoko bw'isuzuma ry'amazi rikorwa
  • Garagaza uburyo urinda isoko ufatiraho amazi
  • Inyigo y'ishoramari y'imyaka 5
  • Tanga amakuru ajyanye n'imishahara y'abakozi n'andi mafaranga asohoka ku buryo buhoraho
  • Icyangombwa cy'ubucuruzi cya RDB cyerekana ibikorwa niba ari ikigo(Company) cg icyangombwa cya koperative gitangwa na RCA
  • Uburyo bwo kurengera abakozi mu kazi bakora
  • Uburyo bukoreshwa mu kwita kubafatabuguzi
  • Kopi z'amasezerano ayose waba warakoze n'abo mukorana cyangwa abo mwifuza gukorana nabo niba ari ngombwa
  • Amasezerano ajyanye no kuzamura urugero rwa serivisi itangwa(niba utunganya ukanakwirakwiza amazi mu baturage)
  • Icyangombwa cyo kutabamo umwenda w'imisoro gitangwa na RRA
  • Icyemezo cyo kutabamo imyenda gitangwa na RSSB
  • Uburyo buteganywa bwo kubungabunga ubuziranenge bw'amazi
Kongera agaciro k'uruhushya
  • Garagaza ibiranga ikinyabiziga (carte jaunes) birimo nibura imodoka imwe(1) n'amapikipiki abiri(2) byanditswe kuri sosiyete
  • Garagaza urutonde rw'ibikoresho by'abakozi byifashishwa mu kwirinda impanuka
  • Impapuro z'ubwishingizi/ubwisungane mu kwivuza z'abakozi ukoresha
  • Inyigo y'ishoramari y'imyaka 5
  • Tanga amakuru ajyanye n'imishahara y'abakozi n'andi mafaranga asohoka ku buryo buhoraho
  • Icyangombwa cy'ubucuruzi cya RDB cyerekana ibikorwa niba ari ikigo(Company) cg icyangombwa cya koperative gitangwa na RCA
  • Uburyo bwo kurengera abakozi mu kazi bakora
  • Uburyo bukoreshwa mu kwita kubafatabuguzi
  • Kopi z'amasezerano ayose waba warakoze n'abo mukorana cyangwa abo mwifuza gukorana nabo niba ari ngombwa
  • Raporo y'umwaka niba umaze umwaka ukora
  • Inyandiko igaragaza raporo y'abagenzuzi b'imari niba umaze umwaka ukora
  • Amasezerano ajyanye no kuzamura urugero rwa serivisi itangwa(niba utunganya ukanakwirakwiza amazi mu baturage)
  • Icyangombwa cyo kutabamo umwenda w'imisoro gitangwa na RRA
  • Icyemezo cyo kutabamo imyenda gitangwa na RSSB
  • Uburyo buteganywa bwo kubungabunga ubuziranenge bw'amazi
2
Amafaranga yishyurwa ku ruhushya
Gusaba bwa mbere
  • Amafaranga yo gusaba 50,000 RWF
  • Amafaranga ya license Irahindagurika
Kongera agaciro k'uruhushya
  • Amafaranga yo gusaba Free
  • Amafaranga ya license Irahindagurika
Dukurikire kuri